Latest

Breaking News

Ingabire Marie Immaculée wayoboraga Transparency International Rwanda yapfuye




Ingabire Marie Immaculée umunyarwandakazi uzwi mu bikorwa byo kurwanya ruswa muri rusange na ruswa ishingiye ku gutsina by’umwihariko yapfuye, nk’uko bitangazwa n’ikigo Transparency International Rwanda yari akuriye.

Ingabire yari amaze igihe arwaye. Transparency International Rwanda (TIR) ivuga ko yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa 09 Ukwakira (10) 2025.


Yari umukuru wa TIR kuva mu 2021. Iki kigo kivuga ko Ingabire ari “impirimbanyi ikora cyane y’uburenganzira bwa muntu cyane cyane ku bibazo by’uburinganire no kurwanya ruswa”.


Ingabire w’imyaka 63 yari azwi nk’umwe mu barwanashyaka bakomeye b’ishyaka riri ku butegetsi RFP-Inkotanyi, yamenyekanye cyane nk’umwe mu bantu bavuga bashize amanga ku miterere ya ruswa mu Rwanda.


Mu gihe u Rwanda ruzwi nka kimwe mu bihugu byashyize ingufu mu kurwanya ruswa, we ntiyatinyaga kuvuga ko ikiboneka cyane cyane mu nzego zo hejuru, mu masoko ya leta n’ahandi, kandi igira ingaruka mbi ku baturage bo hasi n’ubukungu bw’igihugu muri rusange.


By’umwihariko, Ingabire ari mu bantu batangiye kugaragaza ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kubivugaho mu buryo bweruye mu binyamakuru cyane cyane imbuga nkoranyambaga no mu biganiro kuri YouTube. Ibyatinyuye bamwe mu bakorerwa iri hohoterwa.

Ingabire yakoze mu itangazamakuru mu Rwanda, yabaye umwe mu bakuriye ihuriro ry’abanyamakuru mu Rwanda (Association Rwandaise des Jounalistes, ARJ).


TIR ivuga ko yari afite impamyabumenyi ya kaminuza (licence/degree) mu itangazamakuru n’itumanaho yakuye muri Kaminuza ya Lille mu Bufaransa na ‘Master’s Degree’ mu bijyanye na ‘Gender Studies and Human Rights’ yakuye muri University of Pretoria muri Afurika y’Epfo.


Mu biganiro bitandukanye yatanze, Ingabire Marie Immaculée yavuze ko yavukiye mu Burundi aho umuryango we wari warahungiye, aba ari na ho akurira. Atahuka mu Rwanda mu 1994.


Ageze mu Rwanda yahise yinjira mu itangazamakuru mu kigo cya leta cyahoze cyitwa ORINFOR (ubu ni RBA) akora nk’umunyamakuru, yakoze kandi mu kinyamakuru Imvaho Nshya, aba no mu miryango itandukanye y’abanyamakuru.


Ingabire yavuye mu itangazamakuru yinjira mu miryango itegamiye kuri leta na sosiyete sivile. Transparency International Rwanda ivuga ko ari mu bantu 20 ba mbere bayitangije mu 2004.

Nyuma ni bwo yatangiye kumenyekana mu itangazamakuru nk’impirimbanyi mu kurwanya ruswa.


Bamwe mu bamunengaga bavuga ko Ingabire yari umuntu ubogamiye cyane ku butegetsi kandi ari mu mwanya yagombye kuba nta ruhande abogamiyeho.


We yasubizaga ko Transparency International Rwanda idakora nk’ishyaka rirwanya ubutegetsi.
 

No comments