The Ben, Bruce Melodie na Kevin Kade mu bahataniye ibihembo bya Diva Awards
Abahanzi b’amazina azwi mu Rwanda banagezweho muri iyi minsi nka The Ben, Bruce Melodie na Kevin Kade, bahatanye mu bihembo bya Diva Awards bigiye kuba ku nshuro yabyo ya gatatu.
Diva Awards igiye kuba ku nshuro ya gatatu. Ibihembo byo mu myaka yabanje hari higanjemo ibyiciro byo mu bijyanye n’ubwiza gusa muri uyu mwaka hiyongereyemo ibindi byiciro byo mu muziki n’imideli.
Nyuma yo gutangaza abahatanye muri buri cyiciro kuri ubu no gutora mu buryo bwo kuri murandasi bigeze aharimbanyije aho byatangiye taliki ya 26 Nzeri bikaba bizasozwa kuwa 26 Ukwakira 2025.
Mu bahanzi bakomeye bahataniye igihembo harimo The Ben, Kavin Kade, Chriss Eazy, Element, Bruce Melodie, Yampano na Kivumbi King, bakaba bahataniye igihembo cy’umuhanzi w’umwaka.
Mu bahanzi bahataniye igihembo mu bari n’abategarugori harimo Alyn Sano, Bwiza, Ariel Wayz, France Mpundu na Fifi Raya.
Mu bijyanye n’ubwiza nabo ntabwo uyu mwaka bacikanwe kuko nabo irushanwa rigeze aharyoshye haba mu bakora imisatsi, abogosha, abatera ibirungo n’abandi.
Ibirori byo gutanga ibihembo bya Diva Awards 2025 biteganyijwe ko bizaba taliki ya 26 Ukwakira 2025, muri Zaria Court guhera ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba.








No comments